1.Ubwo joriji agikomanga kwa Yohani atungurwa no kubona umugore wa Yohani aje gufungura avuye gukaraba umubiri wose akenyeye igitenge. Kubera amatsiko menshi, Joriji Baneti, abaza umugore wa Yohani, Niko ko mfite ibihumbi ijana, nkub
wiye ugakuraho ako gatenge nkirebera nkahita nyaguha nk’impano haricyo byagutwara?
2.Umugore wari ufite umukozi wo mu rugo w’inkumi rimwe yigeze kubura ikariso ze ebyiri, nuko ari hamwe n’umugabo we ahamagara wa mukozi ati ’’Ko nabuze amakariso yanjye ninde uyiba ? kandi wasanga ari wowe uyatwara ? Umukozi ati “Oya, umugabo wawe yambera umuhamya ntabwo njya nambara ikariso”.
3.Umugabo yagiye mu Bwongereza mu ruzinduko rw’akazi ariko yibitseho akabazo k’ururimi ruke. Bidatinze ajya muri resitora baramubaza bati “What can we serve you sir ?”, icyo aracyumva nuko areba hiryo no hino aza kurabukwa abana barimo kurya amagi, niko
gusubiza uwamubajije ati “You see them ?” undi ati “Yes”, arongera ati “What are they eating ?” umukozi wa resitora ati “eggs ?”, nyamugabo ati “Bring eggs’ mother !!!”
4.Ku muhanda uva i Kigali werekeza i Rwamagana haherutse kuba impanuka, umunyamakuru nk’uko mubazi arimo ashakisha uko yakora inkuru afite n’amatsiko yo kumenya icyabaye nuko byagenze kuko atabashaga kubona imbere kubera akavuyo n’umuvungo byari aho, aza kumva abantu bavuga ngo “Yooooo !!! Yapfuye”, nibwo yigiriye inama yo kuvuga cyane asakuza ngo “Muveho ni papa wanjye”, maze nabo bamuha inzira.
Ariko aza kubona bamutangariye cyane, ahingutse imbere y’umurambo asanga ni imbwa bagonze, baramubwira ngo “Mukure mu nzira vuba ujye kumuhamba.”
——————————–
5.Umukozi wo mu rugo yari yifitiye umuco wo gukunda guteka icyayi mu rukerera, yarangiza akagishyira shebuja na nyirabuja mu buriri, kandi iteka akabikora batabimusabye. Bukeye arongera aragitegura ajya gukomanga ku muryango bakiryamye, maze shebuja ashigukira hejuru anamubwira nabi ati “Ni ko sha wowe buri gihe uza ukomanga, wagiye ukirekera muri salon ko tuba duhuze.”
Umukozi ati “Ariko boss buriya mbere yo gukomanga mbanza guhengereza nkareba ko mudahuze, nta kibazo mba mbizi !”
————————–
6.Umugabo yasambanyaga umukozi we w’umukobwa, ariko n’umugore nawe agasambana n’umuzamu, noneho rimwe umugabo araryoherwa cyane abwira wamukozi ngo “sha uzi ko uryoshye kurusha nyoko buja !” umukozi nawe ati ” nibyo boss kuko n’umuzamu wawe ajya abimbwira ko ndyoshye kurusha mabuja.”
——————–
7. Ejo bundi aha abanyeshuri bagiye mu biruhuko by’iminsi mikuru. Umubyeyi umwe utaragize amahirwe yo kwiga aza kubaza abana be babiri biganaga mu ishuri amanota n’imyanya bagize nk’abandi babyeyi bose. Umuto avuga ko yabaye uwa mbere agira amanota 75.
Mukuru we nawe ati “Nabaye uwa nyuma ngira amanota 32”. Umubyeyi nawe ati “Nuko nuko bana banjye, mujye mubatangatanga mubagotagote bajyemo hagati, mube inkingi z’ishuri, arangije abahemba kimwe.
———————
8.Umugabo imodoka yamugongeye umwana noneho wa mushoferi kubera ubwoba amuha 5000frw ubwo rero uwo mugabo kubera ko yari umukene abwira umushoferi ati “buretse kugenda nge kuzana nuwasigaye mu rugo.”
—————-
9.Umugabo yifatiye undi, ati “Ubu mvuye muri Amerika, Uburayi ndetse n’Aziya, ati “mbese ubu nta mugabane w’isi ntagezemo”. Undi, ati“Ubanza ugarutse uzi gĂ©ographie yose”. Uwabeshye, ati “Yababaaa !!! Ubwo naba narajyanywe n’iki ntarageze muri gĂ©ographie (gewogarafi), narayeyo gatatu kose”.
—————————-
10.Umugabo wari ukoze imyaka 20, abakire bamwishongoyeho bati “Kuki utazigamye ? Ubu ntuba ukize nk’abandi ?” Nawe ati “Amafaranga yagenewe kudutunga ntabwo ari twe tugomba kuyatunga !”
TANGA IGITEKEREZO KUNKURU NGUFI USOMYE HARUGURU
AUTHOR : Benjamin NAYITURIKI
TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, THE MagnetRWANDA.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250787150867 Cg utwandikire kuri Email : nayiturikibenjamins@gmail.com
No comments:
Post a Comment